PARUWASI YA MURAMBI
Aho ibarizwa
- Ubucidikoni bwa Kigali
- Diyosezi ya Kigali
- Akarere ka Kicukiro
- Umurenge wa Gatenga
- Akagari ka Nyanza
- Umudugudu w’Ihuriro
Email: earmurgik@yahoo.com
Imbibe zayo:
Ihana imbibi n’amaparuwasi 4: Ebyiri ziri mu bucidikoni bwa Kigali (Gikondo na Rebero), ebyiri zindi mu bucidikoni bwa Kanombe (Gahanga na Kicukiro)
Igihe yatangiriye
Yabaye paruwasi mu mwaka wa 2004
Umubare w’amakanisa n’uw’abakristo ifite
- Amakanisa: 1 yo kuri pariwasi gusa
- Umubare w’abakristo: 331
- Abayobozi b’imirimo ikorerwa muri paruwasi
Umwarimu w’Ikanisa: Canon Patricie Mukamusoni
Ukuriye abakristo: Mr. Innocent Hakorineza
Pasitori wa Paruwasi: Reverend Phineas Karangwa
Komite ya Paruwasi:
- Komisiyo y’Ubukungu, Imari n’Iterambere—Uwarimo yarimutse ntarasimburwa
- Komisiyo y’Ivugabutumwa: Francois Mbarushimana
- Komisiyo y’Uburezi, Urubyiruko n’Abana: Mr. Joas Musonera
- Komisiyo ya Fathers’ Union (FU): Mr. Innocent Hakorineza
- Komisiyo ya Mothers’ Union (MU): Mrs. Liliane Uwajeneza
- Komisiyo y’Ubuzima n’Ibidukikije: Mr. Christophe Kalisa
- Komisiyo ya Discipline: Mrs. Julienne Mukankusi
- Madame wa Pasitori: Mrs. Rosemary Karangwa
- Mwarimu w’Ikanisa: Canon Patricie Mukamusoni
- Umwanditsi: Yarasezeye ntarasimburwa
- Umuhuzabikorwa w’Amatorero-shingiro, ari nawe mwanditsi wungirije: Miss Consolee Tumugire
- Uhagarariye ishuri ry’abana ryo ku cyumweru: Mr. Thomas Tumugire
- Pastori wa Paruwasi: Reverend Phineas Karangwa
Umwirondoro wa Pasitori:
Reverend Phineas Karangwa
Married to Rosemary Karangwa
With four children: One daughter (Roseline Dusengiyumva) and 3 sons (Joshua Munezero, Christopher Muhoza and Joseph Ineza Karangwa)
Academic Qualifications:
Diploma in Christian Ministries
Bachelor’s Degree in Theology
Master of Arts in Education student
Studying at Africa International University in Nairobi-Kenya
Working at African Evangelistic Enterprise Rwanda as “Communications Officer”
First ordination: October 2010
After ordination was posted to EAR-Gikondo as deacon under probation
Posted to EAR-Murambi parish in March 2011
Second ordination: May 2012
Posted still to the same parish to date
IMIHIGO Y’UMWAKA 2015
- Gukomeza gutanga inyigisho zikangurira abantu gutanga amaturo n’icya cumi: Amaturo asanzwe kwiyongeraho byibura 20%, icya cumi 30%.
- Gukomeza gushishikariza abantu gushyira mu bikorwa inyigisho ku ngingo ya 1.
- Kwishyura ibirarane bya QUOTA, gutanga ay’uyu mwaka wa 2015, no gutanga ay’ubucidikoni habariwemo n’ibirarane.
- Igiterane 1 hamwe n’ibitaramo 2 by’indirimbo
- Guhugura abarimu ba Sunday School
- Kwinjiza urubyiruko muri Youth Union
- Kwigisha urubyiruko inyigisho zihariye zijyanye n’ikigero bagezemo
- Gutanga inyigisho z’abubatse ingo n’abitegura kubaka: Kubona byibura abagore 8 biyemeza kujya muri M.U., n’abagabo 10 biyemeza kujya muri F.U.
- Kwigiza inyigisho z’Isanamitima, ubumwe n’ubwiyunge muri gahunda zinyuranye zikorerwa muri paruwasi, hatangwa amahugurwa mu matsinda anyuranye
- Gukangurira abakristo kurushaho gusurana, no gufashanya
- Gukangurira abantu ibikorwa by’iterambere: Gukomeza amatsinda yo kwiteza imbere (3) amaze igihe, na 1 ryatangijwe umwaka ushize kugira ngo yaguke kandi akomere; no gutangiza irindi 1 muri uyu mwaka
- Gukora s/pavement mu rusengero
- Kwandika igitabo cy’amateka ya paruwasi
- Kwishyura umusanzu wa paruwasi wo muri DDF, Pasitori na Mwarimu nabo bakagira umwete wo kwishyura ibirarane bagejejemo no gutanga ay’uyu mwaka
- Gutanga umusanzu wo kwishyura imodoka ya Diyosezi y’Umwepiskopi agendamo
Reverend Phineas Karangwa
Pasitori wa EAR-Murambi/Gikondo